No content yet.

Abo turi bo

Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri muntu ryashinzwe kuwa 14 Nyakanga 1991, rikaba ryishimira ibimaze kugerwaho n’uruhare ryagize mu nzego za politiki, ubukungu, imibereho myiza n’ubutabera. Muri iyi myaka 16 ishize, PL imaze mu nzego zinyuranye mu buyobozi bw’igihugu, haba muri politiki no mu Nteko Ishingamategeko, yagize uruhare rukomeye muri izo nzego, mu byemezo byafashwe n’ishyirwa mu bikorwa byabyo. Nyamara PL ntiyabura kugaragaza ko hakiri byinshi bikenewe kuvugururwa no gukorwa neza kurushaho, hashingiwe ku ntego Ishyaka PL ryihaye arizo : Kwishyira ukizana, Ubutabera, n’Amajyambere. Nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi yo mu 1994, kimwe n’indi mitwe ya politiki, Ishyaka PL ryafatanije na FPR Inkotanyi yari imaze gutsinda urugamba rwo guhagarika jenoside, gusana igihugu mu nzego zinyuranye : gusana imitima y’Abanyarwanda bigishwa ubumwe n’ubwiyunge, gukunda igihugu, kubashishikariza kwitabira inkiko Gacaca, imiyoborere myiza no kwitabira ibikorwa by’amajyambere aribyo soko y’imibereho myiza y’Abanyarwanda bose.

Ubuyobozi bwa PL

Hon. Mukabalisa Donatille

Perezida

Hon. Munyangeyo Théogene

VISI President1

Hon. Twagirimana Epimaque

visi Perezida 2

Hon. Umuhire Adrie

UMUNYAMABANGA W'ISHYAKA

Murenzi Phanuel

UMUBITSI MUKURU W'ISHYAKA

Twandikire

    Email: info@pl-rwanda.rw
    Tel: +250 788 465 103