Dusezeranyije abahinzi n’aborozi ubuvugizi kuri Banki n’Ikigega cy’ubwishingizi ku buhinzi- Perezida wa PL

Ishyaka Riharanira ukwishyira ukizana kwa buri Muntu (PL), ryasezeranyije abahinzi n’aborozi ubuvugizi kuri banki yihariye n’ikigega cy’ubwishingizi cy’ubuhinzi, hagamijwe kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi butunze abarenga 70% by’abanyarwanda n’uruhare rwa 33% mu musaruro mbumbe w’igihugu (GDP).
Ibi Perezida wa PL, Mukabarisa Donatille, yabibwiye abaturage mu Turere twa Burera na Gakenke, mu Ntara y’Amajyaruguru, kuri uyu wa 22 Kanama 2018 PL yamamaje abakandida depite bayo 80, ababwira ko nibabatora mu byo bazitaho harimo kuzamura ubuhinzi n’ubworozi hashyirwaho banki n’ikigega cy’ubwishingizi cy’abahinzi n’aborozi.
Mukabalisa yagize ati” “Ntitwavuga iterambere rirambye, Umunyarwanda atiteje imbere, ni yo mpamvu no mu byo ishyaka PL ryifuza kubagezaho harimo no gushyiraho banki yihariye n’ikigega cy’ubwishingizi ku bahinzi n’aborozi.”
Yasobanuye ko ibi bizafasha abaturage kuzamura umusaruro bihaza mu biribwa, bityo n’iterambere muri rusange bakarigeraho.
Abayoboke ba PL muri utu Turere bagaragaje ko banshimishijwe n’iyi banki ndetse n’ikigega cy’ubwishingizi kuko kuko izaba ije kubafasha guteza imbere ubukungu bwabo.ifite isura nshya ku bukungu bwabo.
PL kandi yasezeranyije abaturage ubuvugizi ku mihanda n’amashanyarazi aho bitaragera, byose bikaba ari inyunganizi ku muhinzi n’abanyarwanda muri rusange kuko babasha guhahirana no kugeza umusaruro ku masoko.
Mu bindi PL yasezeranyije abaturage, harimo gukora ubushakashatsi mu by’ubuhinzi n’ubworozi, ibivuyemo bigatunganywa neza mu nganda ziri mu gihugu, maze ibikorerwa mu turere dutandukanye tw’u Rwanda bikabasha kugera no ku isoko mpuzamahanga kandi bakabikundira ubwiza bwabyo. Harimo kandi guharanira kongera ireme ry’uburezi no kongera amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro,bikazafasha abanyarwanda kwihangira imirimo mu Nguni zose z’ubuzima.
PL yemereye abatuye Burera na Gakenke kongera agaciro k’amabuye y’agaciro akunze kuhagaragara, guteza imbere ikoranabuhanga mu rubyiruko, amaterasi y’indinganire ku misozi barwanya isuri n’ibiza ibabwira ko ibateganyirije byinshi byiza ibasaba kuzayitora bose maze iterambere rishingiye kuri buri Munyarwanda rikarushaho gusagamba.