Ishyaka PL ririzeza Abanyarwanda ko rizakomeza gukora ubuvugizi kuri gahunda zigamije kubavana mu bukene

Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu (PL) ryatangaje ko niritorerwa kujya mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite rizahanira ko gahunda zigamije kuvana Abanyarwanda mu bukene zizashyirwamo ingufu.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa kane tariki ya 23 kanama 2018 ubwo Abakandida Depite PL yatanzekuzayihagararira mu matora y’Abadepite azaba tariki ya 2 Nzeri ku Banyarwanda bazatorera mu mahanga na tariki ya 3 Nzeri 2018 ku bazatorera mu Rwanda, biyamamarizaga mu turere twa Nyagatare na Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba.
Perezida wa PL, Nyakubahwa Mukabalisa Donatille, yatangaje ko nibatorwa bazakurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zigamije kuvana abaturage mu bukene kugira ngo abashyizwe mu byiciro by’ubudehe byo hasi biteze imbere babivemo, bityo Abanyarwanda bose babeho neza. Yavuze kamdi ko bazaharanira ko ibyiciro by’ubudehe birushaho kunozwa, harebwa imbogamizi zaba zirimo kugira ngo abantu bazisesengure maze birusheho gufahsa abanyarwanda kwiteza imbere, abakeneye gufashwa bafashwe ariko cyane cyane bafashwe kwifasha.
Yagize ati “Ibyo ni ibintu tuzakurikirana kugira ngo binozwe kurushaho ndetse n’abagenewe za gahunda zigamije kubavana muri bya byiciro, boye kubigumamo mu buryo bw’inyandiko ahubwo babivemo bazamuke bajye no mu bindi byiciro kugira ngo igihugu cyacu cyoye gukomeza gutanga amafaranga yo gufasha ahubwo kirusheho gushyira imbaraga muri gahunda zibafasha kwifasha.”
Mu bindi PL izibandaho nitorerwa imyanya mu Nteko harimo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi bw’umwuga, uburezi no kongerera ubushobozi urubyiruko kugira ngo rubashe kwiteza imbere, ibi ikazabikora iharanira ko amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro yiyongera.
Amatora y’abadepite ku Banyarwanda baba mu mahanga azaba tariki 2 Nzeri naho ku bari imbere mu gihugu ni tariki 3 Nzeri 2018, IshyakaPL rikaba ryratanzemo abakandida 80.
Ishyaka PL rizaba rirangwa n’impine y’izina raryo hamwe n’inyenyeri eshatu z’umuhondo ziri mu ibara ry’icyatsi.