PL izaharanira kwongera inganda z’ibikomoka ku bitoki no gutunganya amabuye y’agaciro.

Kuri uyu wa 26 Kanama 2018, abatuye akarere ka Rwamagana n’aka Kayonza bagejejweho imigabo n’imigambi by’abakandida bazahagararira Ishyaka Riharanira Ukwishyira ukizana kwa buri Muntu PL mu matora y’Abadepite.
Perezida w’Ishyaka PL , Nyakubahwa Mukabalisa Donatille, yasezeranije abatuye akarere ka Rwamagana ko nibabagirira icyizere bakabatora bazaharanira ko inganda zitunganya umusaruro wabo w’ibitoki zikora neza kurushaho. Yagize ati: “PL izaharanira ko inganda z’ibikomoka ku bitoki zikora neza bityo ubuhinzi bw’urutoki bugirire akamaro abatuye akarere ka Rwamagana.”
Ishyaka PL rivuga ko Abanyarwanda hari byinshi bamaze kugeraho ariko ko hakiri ibindi byinshi ryifuza kubagezaho harimo guteza imbere ukwishyira ukizana, ubutabera bugeze kuri buri wese kandi buhuza abantu ndetse n’amajyambere bityo bikazabafasha kugera ku byo biyemeje mu buryo bwihuse.
Kubera ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorerwa mu karere ka Kayonza ndetse n’I Musha mu Karere ka Rwamagana, PL yijeje abaturage ko nibayitorera kubahagararira mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite bazaharanira ko igiciro kigurwa ayo mabuye y’agaciro kizamuka. ”Tuzaharanira ko amabuye y’agaciro acukurwa mu hano atunganywa neza, akajyanwa ku isoko atunganye kuko iyo adatunganye abayagura baraduhenda.Ibyo bizatuma tuyagurisha amafaranga menshi, adufashe kwihuta mu iterambere”.
PL kandi yiyemeje gukomeza gutanga imbaraga zayo mu kubaka Igihugu nk’uko batanze imbaraga zabo zose mu gusana u Rwanda rwari rumaze gusenywa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Ibikorwa byo kwamamaza abakandida Depite b’ishyaka PL muTurere twa Kayonza Rwamagana byaranzwe no gucinya akadiho ndetse n’umunezero mwinshi warangaga ababyitabiriye, bagaragariza abakandida ko itariki itinze kugera maze bakabahundagazaho amajwi.
Gutora PL ni ugushyira igikumwe mu ibara ry’icyatsi ririmo inyeyeri eshatu z’umuhondo ku itariki ya 2 Nzeri 2018 ku Banyarwanda batuye mu mahanga na tariki 3 Nzeri ku batuye mu Rwanda.