Perezida Kagame yagejeje ku Banyarwanda ijambo ry’ihumure muri ibi bihe igihugu n’Isi byugarijwe n’icyorezo cya Koronavirusi

Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame yagejeje ku banyarwanda ijambo ry’ihumure muri ibi bihe igihugu n’Isi muri rusange byugarijwe n’icyorezo cya Koronavirusi, aho mu Rwanda kimaze kugaragara ku bantu 54 mu gihe cy’ibyumweru bibiri.
Perezida Kagame yashimangiye amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe, avuga ko imipaka yafunzwe mu rwego rwo gukumira ubwandu bushya, avuga ko Leta irimo kureba uko yafasha abatishoboye bakomerewe n’ubuzima muri iki gihe abantu batava mu ngo.
Ati, “Inzego zitandukanye zizategura uburyo abatishoboye bafashwa, hasigaye kubyihutisha.”
Perezida Kagame yavuze ko Isi yose ihangayikishijwe n’iki cyorezo, yungamo ko muri ibi byumweru bibiri bishize kigaragaye mu Rwanda buri wese yagize uruhare mu kukirwanya, ati, “Ndabashimira mwese”.
“Ubufatanye, ubwitange no kumvira amabwiriza mukomeje kwerekana. Ndashimira by’umwihariko abakora mu nzego z’ubuvuzi ubwitange bakomeje kugaragaza bakora amanywa n’ijoro, bagerageza gukumira ubwandu bushya, bavura abagaragayeho uburwayi ndetse banatuma igihugu cyacu gikomeza gutekana.”
Mu gihe mu Rwanda hamaze kugaragara abarwayi 54 ba Koronavirusi, Perezida w’Urw’Imisozi Igihumbi avuga ko “uyu mubare uzakomeza kuzamuka kuko hakomeje gushakishwa abahuye n’abarwayi b’iyo ndwara kugira ngo bapimwe ndetse abagaragayeho ubu burwayi bavurwe. Ubu ni bwo bwiza bwo gufasha abashobora kuba baranduye mu rwgo rwo kurinda imiryango yabo ndetse natwe twese aho dutuye.”
Perezida Kagame yagarutse ku ihagarikwa ry’indege zitwara abagenzi ndetse no kugabanya urujya n’uruza ku mipaka y’u Rwanda, avuga ko ibyo byatumye hadakomeza kwinjira abandi barwayi bashya.
Yunzemo ati, “Twahagaritse ingendo hagati mu gihugu kugira ngo tugabanye gukwirakwiza ubwandu. Icyakora Koronavirusi yandura mu buryo bwihuse ndetse butarasobanuka neza bihagije, ni inshingano zacu gutuma idakomeza gukwira hose.”
Perezida Kagame yahamagariye buri wese “gukomeza gushyira mu bikorwa amabwiriza yashyizweho na Leta tukihanganira ingorane zose byaba bitera kugira ngo dutsinde iki cyorezo burundu cye guhitana abantu benshi.”
Yibukije ko mu mabwiriza yo kwirinda Koronavirusi harimo “kuguma mu rugo, gusiga intambwe ndende hagati yawe n’abandi mutegeranye igihe uvuye mu rugo ndetse n’iyo haba mu rugo, gukaraba intoki neza kenshi, kwitabaza ubuyobozi igihe ugaragaje ibimenyetso by’uburwayi.”
Perezida Kagame yavuze ko ibi bihe bitoroshye kuko byahungabanyije imibereho y’Abanyarwanda benshi ndetse mu gihugu hose, asaba abaturage kwihangana, ati “Turatera intambwe nziza, ntabwo dukwiye gutezuka.”
Yijeje ko Leta izakomeza gukora ibishoboka byose ngo ifashe Abanyarwanda muri ibi bihe bitoroshye, ati “Ingamba zarafashwe n’izindi zizafatwa kugira ngo abikorera bubake uburyo bakomeza gukora muri ibi bihe.”
Perezida Kagame yavuze ko muri ibi bihe u Rwanda rukorana n’abafatanyabikorwa bo mu Karere no ku rwego rw’isi mu kurwanya iki cyorezo cyahereye mu Bushinwa mu mpera z’Ukuboza 2019, kigakwirakwira ku migabane yose igize Isi.
Yashimiye by’umwihariko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ashimira cyane Umuyobozi Mukuru w’uwo muryango, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, hamwe na Jack Ma na foundation ye ku ruhare bagize mu gutera inkunga u Rwanda ny’ibikoresho byo gufasha mu guhangana n’iki cyorezo.