Kuba intangarugero mu byiza: intego y’Abagize Inama y’Igihugu ya PL

Hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, kuri uyu wa 12 Kamena 2021, abagize Inama y’Igihugu y’Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu PL bakoze inama iyobowe na Perezida wa PL Nyakubahwa Mukabalisa Donatille, bungurana ibitekerezo bitandukanye bigamije guteza imbere Ishyaka ndetse n’Igihugu.

Atangiza iyi nama, Perezida wa PL Mukabalisa Donatille yashimye abayoboke bayo umurava bagaragaza mu bikorwa by’Ishyaka no mu mirimo yabo ya buri munsi.
Yavuze ko icyorezo cya Covid_19 cyagize ingaruka ku Banyarwanda kandi gikomeje kubagiraho ingaruka mu rwego rw’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, asaba ko buri wese yumva uruhare rwe kugira ngo gitsindwe, avuga ko ari ngombwa ko ibyo bakora byose babikora bazirikana intego Igihugu cyiyemeje kugeraho, bazirikana n’impinduka cyifuza.
Yagize ati” Dufite icyerekezo kimwe nk’abanyarwanda, icyerekezo 2050. Intego rero twihaye ntitwazigeraho tudafite ubushobozi bwo kuzana impinduka duharanira buri gihe kubaka Igihugu gifite ubukungu butajegajega, bushingingiye ku bumenyi, kandi n’Abanyarwanda bakagira imibereho myiza twifuza”
Nyakubahwa Mukabalisa yibukije ko iterambere ry’Igihugu rihera mu muryango, avuga ko ibyo Abanyarwanda bifuza kugeraho batabigeraho badafite umuryango utekanye, bityo ko ari ngombwa ko nk’abayobozi, nk’Ishyaka PL, bagira uruhare mu gutanga umusanzu wabo kugira ngo habeho umuryango ubayeho neza kandi utekanye.”
Nyakubahwa Mukabalisa yibukije ko iyi nama ibaye u Rwanda rukiri mu minsi 100 yo kwibuka abacu bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, avuga ko kubibuka ari ukubasubiza agaciro n’icyubahiro bavukijwe, n’umwanya wo gushimira byimazeyo ingabo zari iza FPR Inkotanyi zari ziyobowe na Nyakubahwa Paul Kagame, zitanze ngo zihagarike jenoside zibohore Igihug, abasaba gukomeza kuzirikana ubwo butwari, bukababera isoko y’imbaraga zo gukomeza gukunda Igihugu no kugikorera.
Yongeyeho ati” abasize bahekuye Igihugu cyacu bakomeje guhembera ingengabitekerezo y’amacakubiri, bakomeza gukwirakwiza ihakana n’ipfobya bya jenoside yakorewe abatutsi, banabitoza ababakomokaho. Nimuze rero twese tugire uruhare mu guhangana nabo no kugaragaza amateka nyakuri y’Igihugu cyacu, uru rugamba rero tururwane dushyize hamwe, ubumwe bwacu nk’Abanyarwanda tubukomereho.”
Abayobozi b’Ishyaka PL bagize Inama y’Igihugu bahawe ibiganiro ku buyobozi buzana impinduka, n’ikiganiro ku makimbirane n’ihohoterwa mu muryango nyarwanda, babyunguranaho ibitekerezo, biyemeza gukomeza kuba umusemburo w’impinduka nziza kandi bakaba intangarugero aho bari hose, bakarwanya amakimbirane mu miryango, umuryango nyarwanda ukaba umuryango uhamye kandi utekanye, maze u Rwanda rugakomeza gutera imbere.